Uwera Akazuba Judith [Zuba Judy] yarotoye inzozi asuhuzanya na Perezida Kagame anatungurwa no kumva Umukuru w'Igihugu amuhamagara mu izina.
Ku mugoroba wa tariki ya
21 Nyakanga 2024 Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe n’umuryango
wabo bakiriye abantu bari mu ngeri zitandukanye bagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame.
Wari umugoroba wo
kwishimira intsinzi ya FPR-Inkotanyi yatsinze amatora ya 2024 y’Umukuru w’Igihugu y'ay'Abadepite mu matora.
Zuba Judy uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yakabije inzozi zo gusuhuzanya na Perezida Kagame, anavuga ko yatunguwe no guhamagarwa nawe mu izina.
Mu kiganiro twagiranye n'uyu mukobwa, yavuze ko yishimye bikomeye ubwo yabonaga ubutumire bwamugezeho mu buryo bw’ikoranabuhanga
kuwa 19 Nyakanga 2024 mu masaha ya saa moya z’umugoroba.
Judy avuga ko yahise atangira gutegura imyambaro yo kuzaserukana, yiyambaza Kabash Fashion House inzu y’imideli yatangijwe na
Kate Bashabe, ahagura imyambaro y'agera kuri Miliyoni 1Frw kuko yumvaga igikorwa
agiye kwitabira kidasanzwe.
Amarangamutima yari yose ubwo uyu mukobwa ukiri muto yabaraga iby’iyi nkuru. Nyuma yo kubona ubutumire, Judy yahise yiyemeza ko agomba gusuhuzanya na Perezida Kagame akamubwira uko anyurwa n'imiyoborere byagenda kose.
Avuga ko yabwiye bamwe mu bo muryango
we barimo umubyeyi we wishimira iteka kubona intambwe y’umukobwa we ati: ”Mama
tudasuhuzanije, ndahita nsiba imbuga nkoranyambaga zose.”
Byumvikana ko yari yishimye cyane, si we wabonye umunsi ugera, gusinzira byari byamunaniye. Byari biteganijwe ko abatumirwa batangira kugera kuri Kigali Convention Center [ahabereye ibi birori] saa kumi n’imwe, gusa Judy we si ko byagenze.
Judy avuga ko yahageze saa munani kuko yashakaga kwicara imbere. Igikorwa nyirizina cyarageze, haba umwanya wo gusuhuzanya na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’umuryango.
Mu gusuhuzanya, Judy
yatunguwe no kumva Perezida Kagame agira ati: ”Ngo Judy ni wowe.” Judy avuga kuri
iyi ngingo yagize ati: ”Ibintu byambayeho nanjye sindabona uko mbisobanura ni
ibitangaza.”
Zuba Judy ari mu banyarwandakazi bakomeje kugwiza ibigwi mu myidagaduro ishingiye kuri filime, imideli n’imbuga nkoranyambaga aho nyinshi muri kompanyi zimwiyambaza mu kwamamaza.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DUHERUKA KUGIRANA NA JUDY AVUGA KURI PEREZIDA KAGAME
Judy yishimiye gusuhuzanya na Perezida Kagame akorwa ku mutima no guhamagarwa mu izina n'Umukuru w'IgihuguJudy aheruka gutangaza ko bikunze Perezida Kagame yazahora ayoboye u Rwanda akazanayobora n'abuzukuru n'abuzukuruza b'uyu mukobwa Abahanzi n'ibindi byamamare mu myidagaduro nyarwanda bafashe ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
TANGA IGITECYEREZO