RFL
Kigali

Ibyishimo Judy yatewe no guhamagarwa mu izina na Perezida Kagame

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/07/2024 16:07
0


Uwera Akazuba Judith [Zuba Judy] yarotoye inzozi asuhuzanya na Perezida Kagame anatungurwa no kumva Umukuru w'Igihugu amuhamagara mu izina.



Ku mugoroba wa tariki ya 21 Nyakanga 2024 Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe n’umuryango wabo bakiriye abantu bari mu ngeri zitandukanye bagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame.

Wari umugoroba wo kwishimira intsinzi ya FPR-Inkotanyi yatsinze amatora ya 2024 y’Umukuru w’Igihugu y'ay'Abadepite mu matora.

Zuba Judy uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yakabije inzozi zo gusuhuzanya na Perezida Kagame, anavuga ko yatunguwe no guhamagarwa nawe mu izina.

Mu kiganiro twagiranye n'uyu mukobwa, yavuze ko yishimye bikomeye ubwo yabonaga ubutumire bwamugezeho mu buryo bw’ikoranabuhanga kuwa 19 Nyakanga 2024 mu masaha ya saa moya z’umugoroba.

Judy avuga ko yahise atangira gutegura imyambaro yo kuzaserukana, yiyambaza Kabash Fashion House inzu y’imideli yatangijwe na Kate Bashabe, ahagura imyambaro y'agera kuri Miliyoni 1Frw kuko yumvaga igikorwa agiye kwitabira kidasanzwe.

Amarangamutima yari yose ubwo uyu mukobwa ukiri muto yabaraga iby’iyi nkuru. Nyuma yo kubona ubutumire, Judy yahise yiyemeza ko agomba gusuhuzanya na Perezida Kagame akamubwira uko anyurwa n'imiyoborere byagenda kose.

Avuga ko yabwiye bamwe mu bo muryango we barimo umubyeyi we wishimira iteka kubona intambwe y’umukobwa we ati: ”Mama tudasuhuzanije, ndahita nsiba imbuga nkoranyambaga zose.”

Byumvikana ko yari yishimye cyane, si we wabonye umunsi ugera, gusinzira byari byamunaniye. Byari biteganijwe ko abatumirwa batangira kugera kuri Kigali Convention Center [ahabereye ibi birori] saa kumi n’imwe, gusa Judy we si ko byagenze.

Judy avuga ko yahageze saa munani kuko yashakaga kwicara imbere. Igikorwa nyirizina cyarageze, haba umwanya wo gusuhuzanya na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’umuryango.

Mu gusuhuzanya, Judy yatunguwe no kumva Perezida Kagame agira ati: ”Ngo Judy ni wowe.” Judy avuga kuri iyi ngingo yagize ati: ”Ibintu byambayeho nanjye sindabona uko mbisobanura ni ibitangaza.”

Zuba Judy ari mu banyarwandakazi bakomeje kugwiza ibigwi mu myidagaduro ishingiye kuri filime, imideli n’imbuga nkoranyambaga aho nyinshi muri kompanyi zimwiyambaza mu kwamamaza.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DUHERUKA KUGIRANA NA JUDY AVUGA KURI PEREZIDA KAGAME

Judy yishimiye gusuhuzanya na Perezida Kagame akorwa ku mutima no guhamagarwa mu izina n'Umukuru w'IgihuguJudy aheruka gutangaza ko bikunze Perezida Kagame yazahora ayoboye u Rwanda akazanayobora n'abuzukuru n'abuzukuruza b'uyu mukobwa Abahanzi n'ibindi byamamare mu myidagaduro nyarwanda bafashe ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND